Ihuriro rya Rap n'ubusizi mu mboni za Karigombe umuraperi wize muzika

Abakunzi b'injyana ya Rap na Hiphop hano mu Rwanda ntabwo ari kenshi bashobora kujya mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Riderman ngo babone ari wenyine ku rubyiniro adaherekejwe na Karigombe. Ntabwo ari kenshi uzumva umuhanzi by'umwihariko ukona injyana ya Hip hop hano mu Rwanda ubikora yarabyize ndetse akaba ari wo mwuga umutunze, Karigombe ni umwe mu basoje amasomo yabo mu kiciro cya mbere cyakiriwe n'ishuri ry'ubugeni n'ubuhanzi hano mu Rwanda ahazwi nko ku Nyundo. Mu mwaka wa 2014 nibwo leta y'u Rwanda binyuze mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n'Ubumenyingiro hashyizweho ishuri ry'ahurizagamo hamwe urubyiruko rw'iyumvamo impano y'ubugeni n'ubuhanzi, nguko uko Karigombe yaje kugirirwa amahirwe akaba umwe mu batoranyijwe kujya gutangirana n'iryo shuri. Bidatinze nyuma y'imyaka itatu banoza amasomo atandukanye ajyanye no kuririmba no gucuranga mu mwaka wa 2017 iri shuri ryaje kwibaruka imfura za ryo barimo na Karigombe umuhanzi wiyeguriye injyana ya Rap. Kuba atari ibintu byari bimenyerewe ndetse no kugeza nanubu kumva umuhanzi ukora injyana ya Rap hano mu Rwanda wumva ko bikwiye kujya kwicara ku ntebe y'ishuri akihugura ngo abashe kunoza umwuga we neza, Karigombe we yabibonyemo amahirwe akomeye kuko yumvaga abaraperi mu Rwanda bakunze kunengwa cyane kuba bakora indirimbo nziza ariko iyo bigeze mu gukora umuziki mu buryo bw'umwimerere (live) hakirimo icyuho yiyemeza kujya kwiga muzika abashe kwihugura byuzuye. Karigombe ari mu mirimo ya nyuma yo gusoza alubumu ye ya mbere mu kiganiro kirambuye yagiranye na KigaliToday yadutangarije urugendo rw'uko yize muzika, Impamvu yahisemo kwiga umuziki atari ibintu byari bimenyerewe ku bahanzi bakora injyana imwe na we. Uko yaje kumenyana no gukorana na Riderman hamwe ndetse n'ibikubiye mu gitabo yanditse ubwo yasozaga amasomo aho yagaragazaga isano iri hagati ya Hiphop ndetse n'ubusizi bukorwa mu gitaramo Nyarwanda.