BK-Urumuri: Ba rwiyemezamirimo 10 bahiganiye kwegukana inguzanyo itagira inyungu

Banki ya Kigali n'Ikigo Inkomoko Entrepreneur Development byafunguye irushanwa ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya gatanu ryiswe "BK-Urumuri", aho 25 ba mbere bahabwa amahugurwa yo guteza imbere ubucuruzi, hakavamo n'abahabwa inguzanyo izishyurwa hatariho inyungu. Mu mishanga myiza yatoranyijwe 10 muri iyo niyo yageze mu kiciro cya nyuma ari naho yasobanuriraga akanama nkemuramaka ibigendanye n'imishinga yabo n'uburyo umuryango nyarwanda uzafasha umuryango Nyarwanda Nyuma yo kurenga icyiciro cya mbere imishinga 10 yahize iyindi irimo igendanye n'ubukorikori, ishingiye ku buhinzi n'ubworozi, imishinga ifite aho ihuriye n'ubumenyingiro ikaba yarasabwaga kuba yari isanzwe ikora gusa uyu mwaka bikaba akarusho ko kuba yaragizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19 .